
Umutoza yatangaje urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Taekwondo, Master Jeong Ji-Man NTWALI yatangaje urutonde rw’abakinnyi 22 bagize ikipe y’igihugu ya Kyorugi izakina shampiyona ya Afurika (African Senior Taekwondo Championships 2022), ahita anayiha umwambaro mushya n’ibindi bikoresho byo gukorana imyitozo.
Ni nyuma y’amezi 4 Master Jeong Ji-Man NTWALI yari amaze akoresha imyitozo rusange, ari na yo yifashishije atoranya aba bakinnyi.
Abakinnyi batoranyijwe bagiye gutangira imyitozo yihariye, bakazajya bakora bataha, hanyuma muri Kamena 2022 bakazatangira umwiherero w’imyitozo.
Mu cyumweru gitaha ni bwo hazatangazwa urutonde rw’ikipe y’igihugu ya Poomsae (imyiyereko), ikazahita itangira imyitozo yihariye na yo.
Biteganyijwe ko aya makipe yombi (Kyorugi & Poomsae) azatangira umwiherero w’imyitozo ikaze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha (Kamena) ukazageza ubwo irushanwa rizaba ritangiye.
Muri African Senior Taekwondo Championships 2022, Ikipe y’u Rwanda ya Kyorugi izaba igizwe n’abakinnyi 16, iya Poomsae ikazaba igizwe n’abakinnyi 22.
Biteganyijwe ko African Senior Taekwondo Championships izabera mu Rwanda guhera ku itariki ya 13 – 17/07/2022, ikazabera muri Kigali Arena.
Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
Abakobwa:
1. UWAMAHORO Francine/Police Taekwondo Club
2. WIMURIZA Florence/Police Taekwondo Club
3. CYUZUZO Hyacente/Dream Fighters Taekwondo Club
4. NDACYAYISENGA Aline/Police Taekwondo Club
5. UMUTESI Adeline/Police Taekwondo Club
6. MUTONIWASE Kevine/Dream Taekwondo Club
7. UMUHOZA Adinette/Kigali Olympic Academy (KOTA)
8. UMURERWA Nadege/Police Taekwondo Club
9. UWASE Denise/Kigali Olympic Taekwondo Academy (KOTA)
Abahungu:
1. KAYITARE Benoit/Police Taekwondo Club
2. NIYINGIZE Jean de Dieu/Police Taekwondo Club
3. NIYOMUGABO Happy/Police Taekwondo Club
4. SEKANYAMBO Jean Paul/Kigali International Taekwondo Academy (KITA)
5. IYAMUREMYE Jackson/Dream Fighters Taekwondo Club
6. TUYISHIME Jules/Dream Taekwondo Club
7. NIZEYIMANA Savio/Police Taekwondo Club
8. MUNYAKAZI Vincent/Police Taekwondo Club
9. NTAGANDA Vincent/Unity Taekwondo Club
10. TWIZEYIMANA Moussa/Dream Taekwondo Club
11. SINAYOBYE Daël/Police Taekwondo Club
12. MUHIRE Boris/Police Taekwondo Club
13. MWEMEZI Cedrick/Police Taekwondo Club
Abatoza:
1. Master Jeong Ji-Man NTWALI (Head Coach)
2. Master Eugene NTAWANGUNDI (Assistant Coach)
3. Master Zura MUSHAMBOKAZI (Assistant Coach)
4. Instructor Pierre Celestin BIMENYIMANA (Team Manager)
5. Dr. Jean Bosco MPATSWENUMUGABO (Team Doctor)





Leave a Comment