
Bagabo Placide yatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi bwa World Taekwondo Africa
BAGABO Placide yatorewe kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo muri Afurika (Executive Council Member of the World Taekwondo Africa).
Bagabo na bagenzi be batowe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, bakaba batorewe manda y’imyaka ine (4), ni ukuvuga 2021 – 2025.
Issaka Ide wo muri Niger ni we watorewe kuba President, hatorwa aba Vice President batandatu (6), Council Members 6 ndetse n’Umugenzuzi.
Bagabo yatorewe hamwe na Hossan Hassim Khojaly Mohammed, bakaba ari bo bashinzwe by’umwihariko Igice cya Afurika y’Iburasirazuba (East zone) kigizwe na Ethiopia, Kenya, Somalia, Soudan, Tanzania, Uganda, Rwanda, Burundi na Soudan y’Amajyepfo.
Zimwe mu nshingano z’ingenzi batorewe ni:
Gushyiraho umurongo w’imiyoborere n’iterambere rya Taekwondo ya Afurika;
Gusuzuma, kugenzura no kwemeza ibihugu bizakira shampiyona zitandukanye za Taekwondo;
Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama z’inteko rusange mu bice (zones) buri wese ashinzwe;
Bagabo Placide amaze imyaka 12 mu buyobozi bwa Rwanda Taekwondo Federation, aho umunani yayimaze ari Umunyamabanga mukuru, ine akayimara ari President kugeza ubwo yeguraga mu kwezi gushize manda ye ibura amezi 3.
Uretse kuba mu buyobozi, Bagabo ni Master muri Taekwondo ufite umukandara w’umukara ku rwego rwa kane (4ème Dan), akaba Umusifuzi mpuzamahanga.
Bagabo Placide kandi ni n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu mikino muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Leave a Comment